00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bidasubirwaho u Bwongereza bwuguruye amarembo abusohora muri EU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 February 2017 saa 07:35
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yateye intambwe idasubira inyuma yo kwivana mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, itora itegeko ryemerera guverinoma gutangira ibiganiro byo kwivana muri uwo muryango.

Abadepite 384 baraye bemereye Minisitiri w’Intebe, Theresa May, gutangira ibiganiro kuri ‘Brexit’, nyuma y’uko abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bari bareze leta mu rukiko rw’ikirenga bavuga ko yashakaga kubitangiza nta burenganzira yahawe n’Inteko Ishinga Amategeko.

BBC yanditse ko iri tegeko mu cyumweru gitaha rigomba kubanza kuganirwaho n’abadepite bahagarariye inyungu za rubanda, hanyuma rigasubira mu nteko rusange. Abasesenguzi basanga ntacyo izi mpaka zizahindura ku byemejwe.

Minisitiri w’Intebe, Theresa May, yahise atangaza ko ibiganiro bizatangira kuwa 31 Werurwe 2017 bikamara igihe kitarenze imyaka ibiri, nkuko ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ashyiraho EU iteganya ko igihugu kiba gifite imyaka ibiri ngo ibiganiro ku kwivana mu muryango bibe birangiye.

Muri ibyo biganiro hakaba hagenwa uburyo icyo gihugu kivuyemo kizasigara kibanye n’uwo muryango. Ibi bisobanuye ko nibura muri Mata 2019, u Bwongereza buzaba bwivanye muri EU.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, wayoboye umugambi wo kwivana muri EU, yanditse kuri Facebook ye ahamagarira abadepite bahagarariye rubanda gukomeza uwo mugambi w’ingenzi usobanuye kwigobotora amahame n’amasezerano ya EU.

Ati “U Bwongereza bugomba kugira umwimerere wabwo mushya kandi bugatanga umusanzu utangaje ku Burayi.”

Muri Kamena umwaka ushize nibwo abaturage b’u Bwongereza batoye muri Kamarampaka ko igihugu cyabo kiva muri EU ku majwi 51.9% kuri 48.1% y’abatarabishakaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages