00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yaketsweho gufata imiti imwongerera imbaraga

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 24 June 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Umuganga wakoreye mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Ronny Jackson, yavuze ko Joe Biden akwiye gupimwa imiti yongera imbaraga mbere y’ikiganiro mpaka na Donald Trump.

Dr Ronny usigaye ari umudepite wo mu ishyaka ry’aba-Republicains Trump ahagarariye, yavuze ko afite impamvu zo gukeka ko Perezida Biden ateganya gufata iyi miti kugira ngo izamufashe gukomeza ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Yagize ati “Bashobora kumuha ikintu kizamufasha gutekereza neza, kikamukangura kugira ngo azagumane ubwenge.”

Biden w’imyaka 81 y’amavuko, ni we Perezida ushaje kurusha abandi wabayeho mu mateka ya Amerika. Mu gihe yatsinda amatora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, manda ye ya kabiri yazarangira afite imyaka 86.

Bamwe mu bayobozi b’ishyaka ry’aba-Republicains bamaze iminsi bagaragaza ko Biden adafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora Amerika, babishingiye ku kuba yaragiye yitiranya amazina, cyangwa agahanuka ku ngazi z’indege ye.

Uyu muganga yandikiye kenshi ibiro by’Umukuru w’igihugu, asaba ko Biden apimwa ubuzima bwe bwo mu mutwe kugira ngo harebwe niba ashoboye gukomeza inshingano.

Bivugwa ko Biden ari kumara icyumweru mu kigo cya Camp David cyagenewe kuruhukiramo Umukuru w’Igihugu, kandi ngo ari kuhatinda kugira ngo azafashwe gutegura neza ibi biganiro mpaka, hakoreshejwe imiti.

Donald Trump na we aherutse gutangariza i Philadelphia ko hari umugambi wo gutera urushinge Perezida Biden.

Ati “Bashaka kumufasha kugira imbaraga nyinshi, bityo mu gihe gito mbere y’ibiganiro mpaka, bazamutera urushinge ku kibuno. Azaza afite imbaraga nyinshi."

Itsinda ritegura ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden ryamaganye ko ibyo Trump yatangaje, risobanura ari amagambo y’amafuti.

Biden yaketsweho gufata imiti imwongerera imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages