Iki gitero cyahitanye abarwanyi 17 ndetse kinacyangiza bimwe mu bikorwa byifashishwaga n’imitwe yabo hafi y’umupaka.
Biden yemeje ko cyari igisubizo ku gitero inyeshyamba zo muri Iran zagabye ku banyamerika bari mu mirimo yabo muri Iraq mu byumweru bibiri bishize, ndetse no mu gace gaherereyemo amabasade yabo. cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abandi benshi.
Igisirakare cya Amerika cyavuze ko imitwe ibiri cyagabyeho igitero ari iyitwa Kataib Hezbollah na Kataib Sayyid al-Shuhada. Umuvugizi wacyo, John Kirby, yavuze ko bakigabye bahawe uburenganzira na Perezida Biden, ndetse ko batategetswe gusubiza igitero bagabweho gusa, ahubwo ko bagombaga kubaha gasopo no ku bindi bategura gukora.
Yongeyeho ati “Iki gitero cyatanze ubutumwa bwumvikana; Perezida Biden azarinda Abanyamerika bari mu butumwa hanze. Twabikoze twabigambiriye tugamije kugabanya ibitero bitugabwaho muri Iraq no mu Burasirazuba bwa Syria.”
CNN ivugo ko ahagabwe iki gitero kuwa Kane ari ahinjirizwaga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo zikoreshwe n’imitwe y’inyeshyamba muri Iran.
Uretse ibi bitero, umubano wa Iran na Amerika ntiwari usanzwe umeze neza na gato, ndetse byahumiye ku murari ubwo Amerika yicaga umusirikare mukuru wafatwaga nk’intwari muri Iran, Gen Qasim Soleimani, bikarema urwango rwa nyarwo hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!