Mu mezi atatu ashize, ingabo za Afghanistan zimaze gutakaza ibice byinshi ku buryo umutwe w’Aba-Taliban umaze gufata 65% by’ubuso bw’igihugu, ndetse n’imijyi mikuru y’intara zirindwi, mu gihe izindi 25 muri 34 zigize Afghanistan ziri kurwanirwa n’mpande zombi.
Umutwe w’Aba-Taliban umaze kwigarurira ibice bitandukanye bikikije Umurwa Mukuru wa Kabul, aho byitezwe uyu mutwe uzagaba ibitero bikomeye ku mijyi ituyemo abaturage benshi, ari na yo isigaye icunzwe n’ingabo za Leta.
Perezida Biden yavuze ko Amerika yamaze imyaka 20 muri Afghanistan ariko ntacyo byayimariye gifatika kuko yatakaje miliyari 1000$, ariko umutwe w’Aba-Taliban ukaba ukiriho kandi ufite ubushobozi.
Biden yavuze ko ingabo za Afghanistan ziruta ubwinshi aba-Taliban, ashimangira ko zikwiye kugira ishyaka ryo kurwanira igihugu cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!