Ibi bishingirwa ku kuba yaragaragaye kenshi agenda mu ndege ya Epstein yitwaga Lolita Express yari izwiho gukorerwamo ibirori no kuberamo amarorerwa yo gukorera abakobwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakaryamana n’abashyitsi b’uyu muherwe ubwo babaga bari mu rugendo.
Ubwo Clinton yakoreraga urugendo muri Afurika mu 2002 na 2003, yakoresheje iyi ndege ndetse agaragara ari gukorerwa ‘massage’ n’umukobwa wari umukozi w’uyu muherwe, Chauntae Davies, mu mafoto yashyizwe hanze na Dail Mail mu 2020 yafashwe icyo gihe.
Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Davies wari ufite imyaka 22 icyo gihe avuga ko yahohotewe kenshi na Epstein ndetse ubwo yakoreraga massage Clinton yari abisabwe na Ghislaine Maxwell wari inshuti y’akadasohoka y’uyu muherwe.
Maxwell ubu amaze umwaka mu buroko ndetse ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka irenga 60 azira ubufatanyacyaha mu gucuruza abakobwa bakoreshwaga ubusambanyi ku gahato kuko ibyaha yabihamijwe n’urukiko.
Muri iyi ndege hari harimo n’ibindi byamamare birimo umukinnyi wa filime Kevin Spacey ndetse n’umunyarwenya Chris Tucker ubwo basuraga ibihugu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Ghana, Nigeria, Mozambique na Afurika y’Epfo bagiye mu bikorwa by’ubugiraneza.
Umupilote wamaze imyaka 30 atwara Lolita Express, Larry Visoski, wari umutangabuhamya mukuru mu rubanza rwa Ghislaine, yavuze ko yabanzaga kumenyeshwa mbere ko azatwara abantu bakomeye nka Bill Clinton wayoboye Amerika kuva mu 1993 kugera mu 2001.
Visoski yavuze ko hari ibindi bikomerezwa byinshi yibuka byakoreye ingendo muri iyo ndege ya Epstein birimo Bill Gates, Donald Trump n’Igikomangoma Andrew umwana wa Kabiri w’umwamikazi Elizabeth II bakaba bashobora gukorwaho iperereza ku byaha byo gusambanya abakobwa.
Ibiro bya Clinton byo byamaze gutangaza ko uyu mugabo wari ufite imyaka 56 icyo gihe atari azi ko Epstein acuruza abakobwa batagejeje imyaka y’ubukure ndetse ko iyi ndege yayikozemo ingendo enye gusa agiye mu bikorwa bya Clinton Foundation n’ubwo amakuru y’ingendo za Lolita Express agaragaza ko yayikozemo ingendo 26.
Epstein wakoze ibi byose yapfuye muri Kanama 2019 yiyahuriye mu buroko, ubu hari gukurikiranwa Maxwell wari inshuti ye ndetse n’abandi bantu bikekwa ko bafatanyije ibikorwa byo guhohotera abana b’abakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!