00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Clinton n’umugore we basabye ko babarizwa mu ruhame ibya dosiye ya Epstein

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 7 February 2026 saa 09:41
Yasuwe :

Bill Clinton n’umugore we, Hillary Clinton batangaje ko biteguye kubazwa ku mubano bari bafitanye na Jeffrey Epstein, banasaba ko iryo bazwa ryazabera mu ruhame kugira ngo ibyo bazavugaho byose bizagaragare.

Biteganyijwe ko mu mpera za Gashyantare ko aribwo Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe inshingano zo gukora iperereza ku kibazo cya Jeffrey Epstein washinjwe gusambanya abagore n’abakobwa no kubacuruza izahata ibibazo uyu muryango ku mubano bari bafitanye n’uyu mugabo.

Clinton abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko yifuza ko iyi komisiyo yazamubaza ibijyanye n’uru rubanza mu ruhame.

Ibi yabihurijeho n’umugore we Hillary Clinton wavuze ko ibyo bazi kuri dosiye ya Epstein byose bamaze kubibwira iyi Komisiyo iyobowe n’Aba-Républicain gusa avuga ko niba bifuza ko bakomeza guhangana babikorere mu ruhame.

Ati “Niba mushaka ko duhangana [..] mureke tubikorere mu ruhame.”

Mu 2019 byatangajwe ko Bill Clinton yagenze mu ndege bwite ya Epstein mu bihe bitandukanye ndetse arabyemera ariko ahakana ko yigeze agera kuri iki kirwa cye.

Bill na Hillary bavuze ko bashaka ko ibazwa ryabo kuri dosiye za Epstein rizabera mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages