Gates yari amaze imyaka 45 mu buyobozi bw’uru ruganda harimo n’iyo yamaze ari Umuyobozi Mukuru kugeza mu 2008 ubwo yikuraga muri uyu mwanya.
Mu itangazo Bill Gates yashyize ku rubuga rwa LinkedIn yavuze ko ahisemo kuva mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft kugira ngo ajye guha umwanya munini ibikorwa by’urukundo ku Isi hose mu buzima, iterambere, uburezi ndetse no kongera uruhare mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.
Yakomeje agira ati “Ndishimye ndetse mbona icyiciro gikurikiyeho nk’amahirwe yo gukomeza ubucuti ndetse n’ubufatanye bufite icyo buvuze gikomeye kuri njye, gukomeza gutanga umusanzu mu bigo bibiri bintera ishema ndetse no gushyira imbere ukwiyemeza kwanjye mu gukemura bimwe zimwe mu mbogamizi zikomereye Isi.”
Umuyobozi wa Microsoft, Satya Nadella, yavuze ko byari iby’agaciro mu gihe cyose yamaze akorana na Bill Gates. Yamushimiye uko babanye ndetse yizeza ko bazakomeza gukorana mu rwego rwo kurushaho kugera ku ntego za Microsoft.
Bill Gates afite amateka akomeye ku Isi kubera uruhare yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu ruganda rwa Microsoft yashinze afatanyije n’inshuti ye yo mu bwana Paul Allen waje kwitaba Imana mu 2018.
Microsoft yamenyekanye cyane mu 1980 ubwo yasinyaga amasezerano n’uruganda rukora mudasobwa rwa IBM yo kurukorera porogaramu y’ibanze muri Mudasobwa ya MS-DOS.
Bill Gates kandi yamenyekanye cyane nk’umwe mu bantu batunze amafaranga menshi ku Isi dore ko ku rutonde rukorwa na Forbes aza ku mwanya wa kabiri ku Isi, ndetse yamaze imyaka myinshi ari we uruyoboye.



















TANGA IGITEKEREZO