Ni itangazo ryatanzwe na Minisiteri y'Iterambere ry'Ubukungu muri iki gihugu, rivuga ko guverinoma y’iki gihugu yemeje ko nta mafi cyangwa ibindi biryo byose bicuruzwa bikomoka ku byo mu Nyanja bizongera kwinjira muri iki gihugu bivuye i Burayi.
Itangazo rivuga ko “Aya mavugurura azazamura abikorera b’imbere mu gihugu kuko bafite ubushobozi bwo guhaza isoko rusange ry’iki gihugu”.
Guverinoma y’iki gihugu kandi yazamuye imisoro ya gasutamo ku muvinyo ukomoka muri ibi bihugu aho wari uri ku kigero cya 12.5% ubu ukaba washyizwe kuri 20%.
U Burusiya butangaza ko ibi byakozwe mu rwego guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ndetse no kuzamura ubucuruzi bwabo n’ibihugu bita inshuti.
Imisoro y’ibikoresho by’ubwubatsi nabyo bituruka hanze yazamuwe.
N'ubwo ibihugu byinshi byo mu burengerazuba byahagaritse kohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe mu Burusiya, nabwo bukomeje kwihagararaho ndetse bunafata ibyemezo bikarishye birimo no guhagarika ibicuruzwa biva hanze ngo kuko ibyinshi muri byo iki gihugu gifite ubushobozi bwo gukoresha ibigikomokamo.



Ibitekerezo 0