00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byaranze amatora mu bihugu bisaga 10 kuri iki Cyumweru

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 26 October 2015 saa 11:19
Yasuwe :

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2015 ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, Amerika, u Burayi na Aziya bitabiriye amatora, aho mu bihugu bisaga icumi abaturage bihitiragamo abakuru b’ ibihugu, abagize inteko zishinga amategeko n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze.

Ibi ni bimwe mu bihugu byitabiriye amatora, bamwe bamaze kumenya abegukanye intsinzi mu gihe abandi amajwi akibarurwa.

1.Tanzania: Ukwisobanura hagati ya Magufuli na Lowasa

Umukandida uhabwa amahirwe menshi ni John Magufuli w’ imyaka 55, watanzwe n’ ishyaka rikomeye kandi rimaze igihe kinini ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Ahanganyena Edward Lowassa w’ imyaka 62, ubu ari mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi akaba ndetse ahanganye n’ ishyaka yahozemo.

Ibyavuye mu matora ntibiratangazwa, ariko amajwi ari kugenda ava mu bice bitandukanye arerekana ko John Magufuli ari kuza imbere cyane.

Magufuli na Lowassa, abakandida ku mwanya wa perezida muri Tanzania

2.Repubulika ya Congo: Hategerejwe ibiva muri Kamarampaka

Ibyavuye muri Kamarampaka bitegerezanyijwe amatsiko na benshi, mu gihe hari abigaragambije bamagana ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga kugeza ubwo bageze aho baraswaho n’inzego z’ umutekano.

Iki gihugu gitegura amatora y’ umukuru w’ igihugu mu mwaka utaha, mu gihe Itegeko Nshinga ryabyemeza, Denis SassouNguesso w’ imyaka 71 akazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.

3.Cote d’Ivoire:Ouattara ategerejeibyavuye mu matora

Perezida usanzwe wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, arahabwa amahirwe yo kongera kuyobora icyo gihugu nyuma y’ amatora yabaye kuri iki cyumweru.

Ouatara aragaragazwa na benshi ko agomba kongera gutorwa, cyane ko uwagombaga kumuha akazi katoroshye mu matora, Charles Konan Banny wahoze ari Minisitiri w’ Intebe, yavanyeko kandidatire ye.

Mu gihe habura ugira 50 ku ijana by’ amajwi yose, amatora azasubirwamo ku wa 29 Ukwakira 2015.

4.Guatemala:Uwahoze ari umunyarwenya yagizwe Perezida

Jimmy Morales wahoze akora ikiganirocyo gusetsa kuri Televiziyo yatorewe kuyobora Guatemala kuri iki cyumweru tariki 25 Ukwakira 2015 n’ ubwo nta bunararibonye na buke afite muri Politiki.

Morales yatowe ku majwi 72% atsinze umugore w’ uwahoze ari Perezida, Sandra Torres, ufatwa na bamwe nk’ umwe mu banyapoliti badakunzwe mu gihugu.

Uwahoze akora urwenya kuri televiziyo Jimmy Morales yagizwe Perezida

5.Haiti: Hitabajwe ibihumbi 15 by’ abapolisi ba Loni mu matora

Muri ikigihugu, abaturage batoranyaga umuyobozi uzasimbura Perezida Michel Martelly , mu bakandida 50.

Hitabajwe abapolisi b’Umuryango w’ abibumbye bagera ku bihumbi 15 ngo amatora agende neza, mu gihe banatoraga abagize inteko ishinga amategeko, basimbura iyaseshwe muri Mutarama uyu mwaka.

Biteganyijwe ko uwitwa Jude Celestin agomba guhangana n’ uwitwa Moise ku wa 27 Ukuboza, mu cyiciro cya kabiri cy’ amatora ubwo bazaba bishakamo uba Perezida.

6.Argentina: Bananiwe kwisobanura, amatora azasubirwamo

Hagati ya Daniel Scioli wari watoranyijwe na Perezida ucyuye igihe, Cristina Fernández de Kirchner, na Mauricio Macribananiwekwisobanura mu majwi, amatora y’ umukuru w’ igihuguakazakorwa mu cyicirocyakabirikuwa 22 Ukuboza 2015.

7.Colombia:Abatorwa bategerejweho kurangiza ikibazo cya FARC

Abaturage biyandikishije ku ilisiti y’ itora ari miliyoni 34, bazindutse batora abayobozi b’ uturere, ba guverineri n’ abagize inama nkuru z’ imijyi.

Abazatorwa bategerejweho uruhare runini mu gihe iki gihugu cyaba gisinyanye amasezerano y’ amahoro n’ inyeshyambaza FARC, nk’ uko ibiganiro hagati y’ impande zombi bimaze imyaka itatu mu murwa mukuru wa Cuba, Havana.

8.Ukraine: Hatoye igice kimwe cy’ igihugu

Abaturage batoye abayobozi b’ uturere n’ abagize inama nkuru z’ imijyi, ariko abo mu gice cy’ uburasirazuba kigenzurwa n’ abigumuye bashyigikiye kwiyomeka ku Burusiya bo ntibatoye.

Umuyobozi w’ iki gihugu Petro Poroshenko akomeje gushyirwaho igitutu, anengwa kunanirwa kuzamura ubukungu bw’ igihugu no kurwanya ruswa.

9.Bulgaria:Ishyaka rimwe rigiye kuyobora igihugu

Ishyaka rya Minisitiri w’ intebe Boyko Borisov, GERB,ryegukanye amajwi 34.5 ku ijana mu matora y’ abayobozi mu nzego z’ ibanze yabaye kuri iki cyumweru.

Ryanabonye imyanya myinshi y’ abayobozi b’ uturere n’ abagize inama nkuru z’ imijyi, byatumye abayobozi muri iryoshyaka baguma mu myanya yabo mu mijyi ikomeye irimo Sofia, Varna, Burgas, Stara Zagora, VelikoTarnovo na Blagoevgrad.

10.Oman: Minisitiri w’ umutekano ategereje gushyikirizwa amajwi

Abaturage ba Oman kuri iki cyumweru bazindukiye mu matora y’ abagize Inteko ishinga amategeko, iwabo bita Majlis Al Shura.

Minisitiri w’ umutekano mu gihugu ategereje gushyikirizwa ibyavuye mu matora, ari nawe ugomba kubitangaza n’ amazina y’ abagomba kuba bagize Shura binyuze mu bitangazamakuru birimo radio, Televiziyo n’ ibyandika.

Abakandida bashobora kujuririra ibyavuye mu matora bitarenze iminsi 10 ibyavuyemo bitangajwe.

11.Pologne: Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi batsinze amatora

Ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi riharanira Amategeko n’ ubutabera ryatsinze amatora y’ abagize inteko ishinga amategeko. Ibyavuye mu matora byerekanye ko ryagize 39 ku ijana, biriha ubwisanzure mu miyoborere y’ igihugu.

Minisitiri w’ intebe ucyuye igihe, EwaKopacz, yemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe, mu gihe byaba byemejwe bidasubirwaho, bikaba ari ubwambere ishyaka ritsindiye amajwi aryemerera kuyobora ryonyine.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages