00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitunguranye, Perezida Macron yasubijeho Minisitiri w’Intebe wari uherutse kwegura

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 10 October 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yongeye gushyiraho Sébastien Lecornu nka Minisitiri w’Intebe, ibintu byatunguye benshi kuko yari aherutse kwemera ubwegure bwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Élysée, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, ryavuze ko "Perezida wa Repubulika yagize Sébastien Lecornu Minisitiri w’Intebe, ndetse amuha inshingano zo gushyiraho guverinoma."

Tariki ya 9 Nzeri ni bwo Perezida Macron yari yagize Lecornu Minisitiri w’Intebe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iki cyemezo, bagaragaza ko nta mpinduka bamwitezeho kuko yabaye muri guverinoma zabanje.

Ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira Lecornu yari yashyizeho abagize Guverinoma, gusa na bo ntibashimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macron basanzwe bafite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko bagaragazaga ko na bo nta gishya babategerejeho.

Bukeye bwaho ku wa 6 Ukwakira 2025, Lecornu yatangaje ko yeguye nyuma y’iminsi 27 gusa kuri uwo mwanya, ndetse ubwegure bwe bwakirwa na Perezida Macron, wagombaga guhita ashaka ugomba kumusimbura.

Nyuma yo kwegura kwe, Lecornu yagaragaje ko kuba Macron yararwanyije igitekerezo cyo gukora amavugurura mu bijyanye na pansiyo ari kimwe mu byabaye imbogamizi mu biganiro byo gushyiraho guverinoma nshya.

Ati "Dukeneye kubona uburyo kugira ngo habeho ibiganiro ku bijyanye n’amavugurura mu bijyanye na pansiyo."

Yavuze ko guhagarika igitekerezo cyo gukora ayo mavugurura yari gusiga imyaka ya pansiyo yiyongereyeho ibiri ikagera kuri 64, bizahombya igihugu agera kuri miliyari 3 z’Amayero mu 2027.

Kuva yatangira manda ya kabiri mu 2022, Perezida Macron amaze kugira ba Minisitiri b’Intebe batanu, ibigaragaza kujegajega gukomeye muri Politiki y’iki gihugu.

Manda ye ya kabiri yaranzwe n’umwuka mubi wa politiki wahungabanyije guverinoma kenshi. Kuva mu 2022 kugeza ubu, ba Minisitiri b’Intebe batandatu bamaze gusimburana.

Mu bibazo nyamukuru abanyapolitiki batumvikanaho harimo ingengo y’imari, uburyo bwo kugabanya amadeni igihugu gifite, umusoro, amavugurura kuri pansiyo n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Bitunguranye, Perezida Macron yasubijeho Minisitiri w'Intebe wari uherutse kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages