Uru ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi muri Amerika kuva Ukraine yakwemererwa inkunga n’icyo gihugu mu kwezi gushize, CNN yanditse ko rufatwa nk’urwo gushimangira ubufasha Amerika izakomeza guha Ukraine muri iyi ntambara.
Mu ijambo yavugiye muri Kaminuza ya Kyiv, Blinken yatangiye avuga ko Ukraine iri mu minsi iyikomereye y’urugamba cyane cyane mu Mujyi wa Kharkiv aho yashimangiye ko ingufu ingabo z’u Burusiya zihafite ari inkunga mu by’intambara zihabwa na Iran, Koreya ya Ruguru ndetse n’u Bushinwa gusa ko Amerika izakomeza gushyigikira Ukraine mu rwego rwo kwirwanaho.
Blinken yavuze kandi ko Amerika igiye gufasha Ukraine uko ishoboye kose ntibyorohere u Burusiya kongera kuyigabaho ibitero byo mu kirere. Yavuze kandi ko Amerika igiye gufasha Ukraine kuyiharurira inzira mu buryo bukomeye ikazabasha kwinjira mu muryango NATO usa n’uwabaye intandaro y’iyi ntambara.
Ikindi Blinken yasezeranyije Ukraine ni uko igihugu cye cyizakora ibishoboka byose u Burusiya bukishyura ikiguzi cyose cy’ibimaze kwangizwa n’intambara ndetse no kubisana nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Yagize ati “Ibyo Putin yasenye u Burusiya butegetswe kwishyura ikiguzi cyo kongera kubyubaka. Ni byo itegeko mpuzamahanga risaba kandi ni byo Abanya-Ukraine bakwiye”.
Ibyo ngo bizagirwamo uruhare no gufatira imwe mu mitungo y’Abarusiya iri muri Amerika mu rwego rwo gushaka ku ngufu ko u Burusiya bwishyura ibyangijwe byose n’intambara.
Blinken yashimangiye ko mu kwezi gushize inkunga ya miliyali 61 $ igenewe Ukraine ikimara kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Perezida Joe Biden yahise asubukura gahunda yo koherereza intwaro Ukraine zinyuze mu nyanja.
Blinken yasoje avuga ko Perezida Vladmir Putin yagiye akerensa Ukraine n’igisirikare cyayo ariko ko ubuhangange bwayo butarangirira mu bisasu bya bombe iraswaho cyangwa abantu yapfushije ndetse ahubwo ko ari yo izatsinda iyi ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!