00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BMW yamuritse imodoka yihinduranya amabara

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 January 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka, BMW, rwamuritse imodoka ifite ikoranabuhanga riyifasha guhinduranya amabara igihe icyo ari cyo cyose, aho umuntu ashobora gukanda ‘button’ gusa imodoka ikaba umweru, umukara cyangwa ayo mabara yose akagaragara ku modoka.

Iyi modoka yiswe BMW iX Flow izajya ikoresha umashanyarazi, ikaba yaramuritswe ku wa 6 Mutarama 2022.

Kugira ngo ibashe guhinduranya amabara, ikoresha ikoranabuhanga rya Electronic Papers. Ni ukuvuga ko iba ifunikishijwe udushashi twinshi tuzwi nka ‘microcapsules’ tuba dufite umubyimba muto cyane ungana nk’uw’umusatsi w’umuntu.

Utu dusashe tuba twifitemo umweru umeze nk’uwihishe ndetse n’umukara ugaragara ariko bitari cyane ku buryo ‘ama-electron’ tuba twifitemo aba ashobora gutuma duhinduranya amabara tubifashishijwemo n’udusinga tuba twabanje gushyirwa ku modoka ariko tudakoresha umuriro w’amashanyarazi.

BMW yatangaje ko uretse guhinduranya amabara y’imodoka, iri koranabuhanga ryifitemo ubushobozi bwo gutuma abari mu modoka baticwa n’ubukonje mu gihe cyabwo cyangwa n’ubushyuhe mu gihe cy’izuba.

Ibara ry’umweru rituma imirasire y’izuba isubira iyo yaturutse maze imodoka ntishyuhe mu gihe iry’umukara ryo rikurura imirasire y’izuba ku buryo mu gihe cy’ubukonje imodoka ishyuha.

Iyi modoka ntabwo irashyirwa ku isoko ndetse uru ruganda ntirwatangaje igihe ishobora gusohoka.

BMW ni uruganda rumaze imyaka 105 rubayeho, rukaba rufite icyicaro i Munich mu Budage aho ruzwiho gukora imodoka ndetse na moto bifite umwihariko.

Amapine y'iyi modoka nayo ashobora guhinduranya amabara
BMW iX flow ishobora guhinduranya amabara hamwe hagasa umweru ahandi umukara
Ibara ry'umweru rifite ubushobozi bwo gusubizayo imirasire y'izuba ku buryo mu gihe cy'ubushyuhe imodoka itajya ishyuha
Ifunikije udusashe tuzwi nka microcapsules
BMW ntiyigeze itangaza igihe iyi modoka izasohokera
Ushobora gukanda Button gusa igahita ihinduka umweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages