Ejo ku wa Gatatu, Umuyobozi mukuru wa Boeing, David Calhoun, yatangaje ko urwo ruganda rwagize igihombo cy’amadolari y’Amerika 641 mu gihembwe cya mbere cya 2020 cyarangiye ku wa 31 Werurwe agereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019. Ibyinjizwa n’urwo ruganda byagabanutseho 26.2%.
Mu rwego rwo kugabanya ibihombo birimo guterwa n’icyorezo, Boeing yahagaritse 10% by’abakozi bayo barenga 16 000 rugabanya umubare w’indege zitwara abagenzi rwakoraga.
Ruzajya rukora indege 10 zo mu bwoko bwa Boeing 787 ku kwezi kugeza mu 2021, zivuye kuri 14 rwakoraga mu ntangiriro z’uyu mwaka. Le Parisien yatangaje ko zikazakomeza kugabanyuka kugera kuri zirindwi mu 2022. Indege za Boeing 777 n’iza 777 X zizisimbura zizava kuri eshanu ku kwezi zigere kuri eshatu mu 2021.
Ihungabana rya Boeing ryagabanyije 95% ku bwikorezi bwo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe muri uyu mwaka ubwo bwikorezi bushobora kuzahomba miliyari 314 z’amadolari ku Isi.
Umwaka ushize ntiwahiriye Boeing yari imaze imyaka umunani yambaye ikamba ry’ibihangange mu gukora indege zitwara abagenzi kuko yahigitswe na Airbus y’Abafaransa.
Ni nyuma y’uko umwaka ushize uruganda rwa Boeing rwategetswe kuba ruhagaritse ikorwa ry’indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX nyuma y’ibibazo by’impanuka byazigaragayeho.



















TANGA IGITEKEREZO