Uyu munyamategeko, Paul Cassel, yatangaje ko Boeing iteganya gutera iyi ntambwe itamushimishije nyuma yo kugirana ubwumvikane n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika.
Muri izi ndege harimo iyakoze impanuka mu Ukwakira 2018 yakoreshwaga na Lion Air yo muri Indonesia n’iyakoze impanuka muri Werurwe 2019 yakoreshwaga na Ethiopian Airlines. Zose zahitanye ubuzima bw’abantu 346 kandi byemejwe ko izi mpanuka zatewe n’imikorere mibi y’ikoranabuhanga riyobora indege.
Me Cassel yatangarije BBC ko amakuru y’ubwumvikane bwa Amerika na Boeing yayakuye mu Biro bya Amerika bishinzwe Ubutabera. Mu biteganywa harimo ko uru ruganda ruzemera gutanga indishyi nke no kwemera ko indege zayo zikorerwa ubugenzuzi bwigenga ku mutekano.
Ati “Ubuzima bw’abantu 346 bishwe na Boeing busaba ubutabera burenze ubu. Imiryango izatera utwatsi aya masezerano y’ubwumvikane.”
Muri Kamena 2024, abashinjacyaha bo muri Amerika bari basabye ibiro bishinzwe ubutabera gukurikirana uru ruganda kugira ngo ruryozwe izi mpanuka, nyuma y’aho bitangaje ko rutigeze rukemura ibibazo byaziteje.
Tariki ya 7 Nyakanga 2024, byari biteganyijwe ko ari bwo ibi biro bizatangaza icyemezo byafashe ku busabe bw’abashinjacyaha.
Me Cassel yatangaje ko abo mu miryango y’abazize izi mpanuka bifuzaga guhabwa indishyi ya miliyari 24,8 z’amadolari ya Amerika. Mu 2021 uru ruganda rwari rwaremeye gutanga miliyari 2,5$.
Abashinjacyaha bari bemeye gusaba urukiko guhagarika gukurikirana Boeing, ariko muri Gicurasi 2024 ibiro bishinzwe ubutabera byavuze ko uru ruganda rutashyize mu bikorwa ibyo rwemeye. Byashimangiwe ubwo muri Mutarama 2024, Boeing 737 ikoreshwa na Alaska Airlines yagaragaye ifunguka umuryango ikiri mu kirere, bituma iperereza ryongera gutangira ku buziranenge bw’izi ndege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!