00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bolivia: Abantu 15 bapfiriye mu ndege yari itwaye amafaranga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 28 February 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Indege y’Igisirikare cya Bolivia yari itwaye inoti izivanye mu Mujyi wa Santa Cruz izijyanye muri banki mu Mujyi wa El Alto muri icyo gihugu, yaguye ihitana abantu 15 abandi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 28 Gashyantare ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’imitota 15. Inzego z’umutekano muri icyo gihugu zirimo na Minisiteri y’Ingabo, zatangaje ko iyi ndege yataye icyerekezo ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga yari guhagararaho, iratana igonga imodoka biteza impanukuka.

Iyi minisiteri kandi yasobanuye ko hataramenyekana umubare nyakuri w’abantu bari bari muri iyo ndege. Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yo yatangaje ko abantu 31 ari bo bimaze kumenyekana ko bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Ni mu gihe bamwe mu baturage bo mu gace iyo ndege yaguyemo barwaniye kujya kwiba amafaranga yari itwaye kuko hari ayamenetse hanze, gusa inzego z’umutekano zirimo polisi zifashisha ibirimo imyuka iryana mu maso, mu kubatesha.

Minisitiri w’Ingabo wa Bolivia, Marcelo Salinas, yatangaje ko ayo gukoresha ayo mafaranga yibwe bitemewe, kuko yari ataremezwa na Banki Nkuru ya Bolivia (Central Bank of Bolivia) dore ko yari atarashyirwaho imibare yihariye iyaranga (Serial numbers).

Ati ‘‘Ndashaka kubishyiraho umucyo kuri bariya bagerageje kwiba amafaranga mu ndege yakoze iyi mpanuka ko aya mafaranga nta gaciro afite mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko yari ataremezwa na Banki Nkuru kandi akaba atari afite ‘Serial number’, bityo ko kugerageza kuyakoresha ari icyaha.’’

Nibura abantu 12 ni bo batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu gikundi cy’abibye amafaranga yamenetse iyo ndege imaze gukora impanuka.

Indege yari itwaye amafaranga yishe abantu 15 muri Bolivia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages