Basezeraniye muri Kiliziya ya Westminster Cathedral ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.
BBC yatangaje ko iby’ubu bukwe byamenyekanye nyuma y’uko bitangiye guhwihwiswa mu binyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza, ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe bagiye bandika ubutumwa bwo kwishimira ubukwe bwe ku rubuga rwa Twitter.
Bivugwa ko ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bo mu muryango ndetse n’inshuti zabo za hafi, batarenze 30 kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Umubano wa Boris Johnson na Carrie Symonds watangiye kumenyekana mu mpera za 2018. Mu 2020 bagaragaye bari kumwe bwa mbere kuri televiziyo, ndetse muri Gashyantare 2020 nibwo Boris yambitse impeta uyu mukobwa iteguza ko bazabana.
Amakuru y’ubu bukwe bwabo aje nyuma y’uko hari hashize igihe bivuzwe ko aba bombi bahaye ubutumire imiryango yabo y’uko bazashyingiranwa tariki 30 Nyakanga 2022.
Bashyingiranywe nyuma y’umwaka n’ukwezi bibarutse umwana w’umuhungu, Wilfred.
Boris Johnson akoze ubukwe nyuma yo gutandukana n’abagore babiri, aho uwa mbere, Allegra Mostyn-Owen, bashakanye mu 1987 batandukana mu 1993 nta mwana bafitanye. Muri uwo mwaka yahise ashaka undi mugore wa kabiri, Marina Wheeler, babyarana abana bane batandukana mu 2018 ariko bahabwa gatanya mu 2020.
Marina Wheeler yatandukanye na Boris Johnson nyuma gato y’uko umubano we na Carrie Symonds ugiye ahagaragara.
Carrie Saymonds ni umukobwa uzwi cyane muri politiki yo mu Bwongereza, ndetse mu 2012 ubwo yari afite imyaka 24 gusa yakoraga mu itsinda rishinzwe kwamamaza Boris Johnson ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Londres rimufasha gutsindira uyu mwanya.
Ubwo Saymonds yari afite imyaka 29 yabaye umuntu wa mbere ukuri muto ubaye umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho mu ishyaka rya Conservative Party riri ku butegetsi. Iri shyaka Boris Johnson ubu niwe uribereye umuyobozi.
Abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Bwongereza bemeza ko uyu mukobwa ari mu bantu b’ingenzi bafashije Boris Johnson mu buyobozi bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!