Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko Johnson adashobora kwibuka ijambo-banga kuko aheruka kurikoresha mu 2021, akiri Minisitiri w’Intebe.
Nubwo bimeze bityo ariko, umuhagarariye yatangaje ko afite ubushake bwo gutanga amakuru asabwa.
Ati “Nk’uko byavuzwe mbere, Johnson azakorana neza n’abakora iperereza. Arashaka gushyira ku mugaragaro ikintu cyose.”
Mu gihe ibiro bya Minisitiri w’Intebe biri kugerageza kwinjira muri iphone ya Johnson, hari impungenge ko ibirimo bishobora guhita bisibwa mu gihe hakwinjizwamo itari yo.
Ibi biro byari byategetswe kubahiriza icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo gutanga ubutumwa bwa WhatsApp bwa Johnson na ‘Agenda’ bitarenze ku wa Mbere mu rwego rwo gukora iperereza ku byo yakoze mu gihe cya Covid-19.
Johnson yashyizwe ku gitutu nyuma yo gukorera ibirori mu biro bye ubwo abaturage bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19. Ni igikorwa cyakomeje kugarukwaho nka “Partygate”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!