Uyu mwana wavutse kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021 mu Bitaro bya London, yakurikiye Wilfred Lawrie, umwana w’umuhungu aba bombi bibarutse muri Mata 2020.
Boris Johnson w’imyaka 57 mbere yo kubana na Carrie w’imyaka 33 yari asanzwe afite abana batanu, harimo bane yabyaranye n’uwari umugore we Marina Claire Wheeler ndetse n’undi umwe yabyaye ku ruhande.
Boris na Carrie babyaranye umwana wa mbere batarasezerana, nyuma y’umwaka ni bwo bakoze ubukwe mu ibanga muri Gicurasi 2021, aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Bwongereza ushyingiwe akiri mu nshingano kuva mu myaka 200 ishize.
Carrie ni umugore wa gatatu wa Boris Johnson, aho uwa mbere Allegra Mostyn-Owen batandukanye mu 1993 nyuma y’imyaka itandatu babana, uwa kabiri Marina Wheeler bahita basezerana muri uwo mwaka na we baza gutandukana byemewe n’amategeko mu 2020 nyuma y’imyaka 25 babana.
Nubwo Boris afite abana barindwi bivugwa ko yagiye abyara abandi benshi ku ruhande ariko batazwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!