00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boston: Ibitero bya bombe byahitanye abagera kuri babiri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 April 2013 saa 10:07
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri iyu wa Mbere nibwo mu Mujyi wa Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye iturika rya bombe , abantu nibura babiri bakaba bahasize ubuzima, naho abasaga 23 bagakomereka.
Amakuru atangazwa na Televiziyo y’Abanyamerika ya CNN, avuga ko iri turika ryabaye mu buryo bukurikiranye, rikaba ryabereye ahaberaga isiganwa ku maguru hafi y’umurongo wa nyuma w’aho abasiganwa barangiriza.
Ibi byaturitse uko ari bitatu, bibiri muri byo byaturikiye ahantu hamwe mu bihe (…)

Ku mugoroba wo kuri iyu wa Mbere nibwo mu Mujyi wa Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye iturika rya bombe , abantu nibura babiri bakaba bahasize ubuzima, naho abasaga 23 bagakomereka.

Amakuru atangazwa na Televiziyo y’Abanyamerika ya CNN, avuga ko iri turika ryabaye mu buryo bukurikiranye, rikaba ryabereye ahaberaga isiganwa ku maguru hafi y’umurongo wa nyuma w’aho abasiganwa barangiriza.

Ibi byaturitse uko ari bitatu, bibiri muri byo byaturikiye ahantu hamwe mu bihe byenda gusa, soreko icyambere cyaturitse ikindi kigaturika nyuma n’amasegonda agera kuri 12, nako ikindi giturikira mu isomero rya JFK.

Abenshi mu bakomeretse ni abasigagwaga bari baturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’ibi bitero kandi umutekano wakajijwe bidasanzwe ndetse n’indege zibuzwa kunyura mu kirere cy’aho ibi byabereye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama yahamagaye Tom Menino Umuyobozi w’Umujyi wa Boston ndetse n’Umuyobozi wa Leta Massachusetts, Deval Patrick abamenyesha ko biteguye kubafasha kandi atangaza ko hazakorwa iperereza abakoze ibi bagahanwa.

Ibi bitero bibaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibyabaye kuwa 11 Nzeri 2001, byasenye imiturirwa ya World Trade Center na Pantagone.

Fotto:John Tlumacki—The Boston Globe

Perezida Obama yagize icyo atangaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages