Muri Botswana habarirwa abagera ku bihumbi 30 b’abanyamahanga bamaze kwandura agakoko gatera virusi itera Sida kandi abenshi muri bo bakora umwuga wo kwicuruza.
Mary Banda ukomoka muri Zambia ariko akaba akorera umwuga wo kwicuruza muri Botswana yavuze ko yahuye n’imbogamizi zo kubona imiti nyuma yuko ageze muri Botswana muri mu 2018, ariko ubu ashimira guverinoma y’iki gihugu ko byibuze yibutse n’abanyamahanga.
Aganira na VOA yagize ati “Ndishimye cyane kuko ubuzima bwa benshi bugiye kurokoka cyane cyane abatabashaga kubona imiti. Ubwo baduhamagaraga bahise batangira kudufasha, ntitwumvaga ibirimo kutubaho. Twatekerezaga ko barimo kwivugira gusa.”
Umunyamategeko akaba n’umuvugizi w’ikigo kigenga gishinzwe kubungabunga uburenganzira bw’abanduye agakoko ka Sida muri Botswana, Tebogo Gareitsanye yavuze ko ari intambwe nziza leta yateye cyane ko Botswana cyari mu bihugu byari bisigaye bidatanga imiti igabanya ubukana bwa Sida ku banyamahanga.
Ati: “Imibonano mpuzabitsina ntigenewe abantu bamwe gusa niyo mpamvu bidakwiriye ko imiti yajya ihabwa igice kimwe cy’abantu batuye mu gihugu abandi ntibayibone.”
Abanyamahanga baba muri Botswana banduye Sida ni ibihumbi 30 ariko ibihumbi 7 bonyine nibo bari ku miti.





Ibitekerezo 0