00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brazil : Dilma Rousseff yatorewe kuyobora manda ya kabiri

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 27 October 2014 saa 09:41
Yasuwe :

Dilma Rousseff wayoboraga Brazil yongeye gutorerwa indi manda atsinze mu matora senateri Aecio Neves bari bahanganye ku majwi 51%.
RFI ivuga ko Dilma Rousseff yatsinze bimugoye kuko yarushije uwo bari bahanganye miliyoni 3 z’amajwi mu gihugu gifite abaturage miliyoni 143 bemerewe gutora.
Akimara kumenya ko yatsinze, Roussef yasabye abaturage ba Brazil kunga ubumwe ndetse abizeza ko azaharanira kurwanya ruswa.
Dilma Rousseff wavutse ku ya 14 Ukuboza 1947 yatorewe kuyobora Bresil mu (…)

Dilma Rousseff wayoboraga Brazil yongeye gutorerwa indi manda atsinze mu matora senateri Aecio Neves bari bahanganye ku majwi 51%.

RFI ivuga ko Dilma Rousseff yatsinze bimugoye kuko yarushije uwo bari bahanganye miliyoni 3 z’amajwi mu gihugu gifite abaturage miliyoni 143 bemerewe gutora.

Akimara kumenya ko yatsinze, Roussef yasabye abaturage ba Brazil kunga ubumwe ndetse abizeza ko azaharanira kurwanya ruswa.

Dilma Rousseff wavutse ku ya 14 Ukuboza 1947 yatorewe kuyobora Bresil mu 2011 aba umugore wa mbere uyoboye icyo gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages