00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brazil: Urukiko rwategetse ko WhatsApp ihagarikwa iminsi ibiri

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 18 December 2015 saa 06:43
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Sao Paulo, muri Brazil rwategetse sosiyete z’itumanaho muri iki gihugu guhagarika uburyo bwo kuganira hakoreshejwe ‘WhatsApp’ mu gihe cy’iminsi ibiri kubera ko bwananiwe gukoreshwa mu iperereza ku byaha.

Kugeza magingo aya, ntibiramenyekana niba sosiyete zose z’itumanaho zibasha gushyira mu bikorwa iki cyemezo.

Umuyobozi wa Facebook akaba ari nawe nyiri WhatsApp, Mark Zuckerberg yatangaje ko ahangayikishijwe n’iki cyemezo cyafashwe n’urukiko.

Yagize ati "Uyu ni umunsi mubi ku banya-Brazil. Abanya-Brazil bakunda iyi porogaramu basangizanyaho ibitekerezo byabo. Mbabajwe n’uburyo dushyiramo imbaraga kugira ngo tugire ibanga amakuru y’abantu, none umucamanza umwe agafata icyemezo nk’iki kigira ingaruka kuri buri muntu wese ukoresha WhatsApp muri Brazil.”

Umuyobozi wa WhatsApp ku Isi, Jan Koum, nawe yunze mu rya Zuckerberg ko ababajwe n’iki cyemezo. Ati " Birababaje guhagarika WhatsApp, nk’igikoresho cy’itumanaho abanya-Brazil benshi barambirijeho. Ni bibi kubona Brazil yitandukanyije n’Isi yose isigaye"

BBC ivuga ko abanya-Brazil benshi bamaganiye kure iki cyemezo, cyane cyane ababa mu mahanga, nk’uko bari kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

WhatsApp niyo porogaramu yo kuganiriraho ikoreshwa cyane muri Brazil, aho abarenga miliyoni 93 bayikoresha.

Ikinyamakuru, TechCrunch, cyandika ku ikoranabuhanga gitangaza ko Abanya-Brazil bamara ku mbuga nkoranya mbaga igihe gikubye kabiri icyo Abanyamerika bakoreshaho

Mark Zuckerberg nyiri Whatsapp yamaganye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages