00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brazil: Yemeye ko yishe abantu 41 "yishimisha"

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 12 December 2014 saa 03:57
Yasuwe :

Umugabo wo muri Brazil uregwa kwica umugore amuteraguye icyuma mu mujyi wa Rio de Janeiro yemeye ko yishe abantu 41 biganjemo abagore ntacyo abaziza yumva uburyohe bwo kwica. Komiseri wa Polisi mu gace ka Nova Iguacu uwo mugabo witwa Sailson Jose das Gracas yafatiwemo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru ko yicaga ahanini abagore b’abazungu.
Ati” Yumvaga ashaka kwica abagore b’abazungu, abirabura ntacyo yabatwaraga yarabakurikiraga akabigaho bihagije mbere yo (…)

Umugabo wo muri Brazil uregwa kwica umugore amuteraguye icyuma mu mujyi wa Rio de Janeiro yemeye ko yishe abantu 41 biganjemo abagore ntacyo abaziza yumva uburyohe bwo kwica.

Komiseri wa Polisi mu gace ka Nova Iguacu uwo mugabo witwa Sailson Jose das Gracas yafatiwemo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru ko yicaga ahanini abagore b’abazungu.

Ati” Yumvaga ashaka kwica abagore b’abazungu, abirabura ntacyo yabatwaraga yarabakurikiraga akabigaho bihagije mbere yo kubica.”

Polisi ivuga ko Gracas w’imyaka 26 yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Gracas avuga ko yishe abagore 37, abagabo batatu n’umwana w’imyaka ibiri mu gihe cy’imyaka 9, asobanura ko uwo mwana yamwishe afite ubwoba ko ararira bigakurura abaturanyi.

Avuga ko yabanzaga akabitekerezaho mbere yo kwica akamara igihe yitegura.

Ati” Nabigagaho, nkabakurikirana, nkategereza ukwezi rimwe na rimwe icyumweru bitewe n’aho batuye, narabanzaga nkamenya aho baba n’imiryango yabo nahengeraga mu gicuku nkinjira mu nzu.”

“ Mfite imyaka 17 nishe umugore wa mbere numva ndabikunze nkomereza aho .”

Avuga ko iyo aticaga umuntu yamaraga iminsi ababaye agashirwa ari uko yishe.

Ati” Iyo nabaga ntishe umuntu narahangayikaga nkagarura umutuzo ari uko maze kugira uwo mpotora Simbyicuza n’iyo bamfunga imyaka 10, 15 cyangwa 20 bakandekura nasohoka nkongera nkabikora”

Mu gitabo mpanabyaha cya Brazil, igihano kiruta ibindi byose ni ugufungwa imyaka 30


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages