Amashusho ya Perezida Jair Bolsonaro yasibwe ni amugaragaza avuga ko abantu bakingiwe COVID-19 bibashyira mu byago byo kwandura Agakoko gatera Sida.
Mu itangazo YouTube yashyize hanze yavuze ko yafashe iki cyemezo kuko ibyatangajwe n’uyu mugabo bishobora kuyobya rubanda.
Iti “Twasibye amashusho ari kuri shene ya Jair Bolsonaro kuko ahabanye n’umurongo wacu mu bijyanye n’ubuvuzi bwa COVID-19, aho yavuze ko inkingo za COVID-19 zitagabanya ibyago byo kuyandura ahubwo zongera ibyo kwandura ibindi byorezo.”
Uretse gusiba aya mashusho, YouTube yatangaje ko yanahagaritse shene y’uyu mugabo mu gihe cy’icyumweru, aho adashobora gushyiraho andi mashusho cyangwa ngo anyuzeho ibintu mu buryo bw’imbona nkubone mu gihe cy’iminsi irindwi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!