00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil: Bolsonaro yanze ibyavuye mu matora ya Perezida agana inkiko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 November 2022 saa 09:08
Yasuwe :

Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil yitabaje inkiko ngo ziteshe agaciro ibyavuye mu matora aherutse yagaragaje ko Luiz Inacio Lula da Silva ari we watsinze.

Biteganyijwe ko Lula azarahirira kuyobora Brésil tariki 1 Mutarama 2023, agasimbura Bolsonaro wari umaze ine ku butegetsi.

Mu kirego yatanze, Jair Bolsonaro yavuze ko hari imashini zifashishijwe mu gutora kandi zarapfuye bityo amajwi zabaze atagomba kwizerwa.

Yavuze ko mu gihe ayo majwi y’imashini zapfuye yateshwa agaciro, Bolsonaro yahita aza imbere mu majwi akaba ari we ubarwa nk’uwatsinze.

Komisiyo y’amatora yo yavuze ko kubera ko izo mashini ari nazo zifashishijwe mu cyiciro cya mbere cy’amatora, ari byiza ko Bolsonaro anarega asaba gusuzuma amajwi zabaze mu cyiciro cya mbere nayo agasuzumirwa hamwe n’ayo zabaze mu cyiciro cya kabiri.

Urukiko rw’ikirenga rushinzwe amatora rwahaye Bolsonaro n’ikipe ye amasaha 24 yo kuba bavuguruye ikirego cyabo kugira ngo gisuzumwe.

Amajwi yavuye mu matora yabaye mu kwezi gushize agaragaza ko Lula yagize amajwi angana na 50.9% by’abatoye mu gihe yagize amajwi 49.1%.

Bolsonaro yanze ibyavuye mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages