Jair Bolsonaro yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 ariko hari umushinga w’itegeko wasabaga ko yagabanyirizwa igihano akaba yazafungurwa mu 2028.
Urukiko rwanzuye ko Bolsonaro ahamwa n’ibyaha byo gushaka guhindura ibyavuye mu matora yabaye mu 2022 muri Brésil, gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi, uruhare mu byaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro, kugerageza kubangamira demokarasi akoresheje ingufu, kwangiza imitungo ya leta, no kubangamira bikomeye inzego za leta.
Nyuma y’urwo rubanza habayeho umushinga w’itegeko wari ugamije kugabanyiriza igihano Perezida Bolsonaro.
Inteko Ishinga Amategeko ya Brésil mu kwezi gushize yatesheje agaciro ubwo busabe bwa Perezida Luiz Inácio Lula da Silva bushingiye kuri uwo mushinga w’itegeko.
Urukiko rw’Ikirenga na rwo rwakiriye imanza ebyiri z’abareze barusaba guhindura uwo mushinga w’itegeko impfabusa, bavuga ko unyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Uwo mushinga w’Itegeko ugaragaza ko igihano cya Bolsonaro cyagabanywa kugera ku myaka ibiri.
Unagaragaza kandi ko hanagabanywa ibihano by’abakatiwe kubera imyigaragambyo yo muri Mutarama 2023, igihe abayoboke ba Bolsonaro bigabizaga bakanangiza ingoro ya perezida, Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko muri Brésil.
Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Alexandre de Moraes yategetse ko uwo mushinga w’itegeko udashyirwa mu bikorwa kugeza igihe Urukiko ruzarangiriza imanza ebyiri, rwashyikirijwe zisaba ko uwo mwanzuro utashyirwa mu bikorwa kuko unyuranyije n’Itegeko Nshinga zimaze kuburanisha.
Ku ruhande rw’abanyamategeko ba Bolsonaro bo ntabwo bari bigera basaba ko umukiliya wabo yagabanyirizwa igihano bashingiye kuri uwo mushinga w’itegeko ahubwo ku wa Gatanu basabye ko Urukiko rw’Ikirenga rwasubirishamo iburanisha ry’urubanza rwe.
Jair Bolsonaro yabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2019 kugeza mu 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!