Ku wa Gatandatu mu itangazo ryashyizwe hanze na British Airways, yavuze ko ititeguye gukora izi ngendo zigana Cairo mu gihe yaba itizeye umutekano wayo.
Ati “Buri gihe tugenzura ibijyanye n’umutekano wacu ku bibuga by’indege ku Isi hose, tukaba twahagaritse indege zijya i Cairo mu gihe cy’iminsi irindwi nk’uburyo bw’ubwirinzi kugira ngo tubashe gusesengura ku buryo bwimbitse”.
Ibi bije nyuma y’aho Igihugu cy’u Bwongereza binyuze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yaburiye Abongereza bakora igendo zigana mu Misiri ndetse inabasaba gukorana n’inzego z’umutekano.
Yagize iti “Hari ibyago byinshi ko iterabwoba ryakwibasira indege, hariho ingamba nshya zijyanye n’umutekano w’indege ziva mu Misiri ziza mu Bwongereza, mukorane n’inzego z’umutekano ku bibuga by’indege”.
Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ibi bitero bishobora kwibasira agace ka Sinai n’umujyi wa Cairo muri rusange.
U Bwongereza bwaherukaga guhagarika indege zabwo zigana mu Misiri muri 2015 ubwo intagondwa z’aba-Jihadists zarasaga indege y’Abarusiya mu mujyi wa Sharm abarenga 220 bakahasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO