Ku wa 17 Gashyantare 2025 ni bwo ingege y’iki kigo yakoreye impanuka mu Mujyi wa Toronto, iribirandura ndetse ifatwa n’inkongi icyakora ku bw’amahirwe abari bayirimo bose bayivamo ari bazima, hakomerekamo 21.
Kugeza ubu ntabwo icyateye iyi mpanuka cyari cyamenyekana nubwo iperereza rigikomeje.
Iyi ndege yari irimo abagenzi 76 n’abakozi bane bita ku bagenzi, yavaga mu Mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa Minneapolis mbere y’uko ihagarara by’igitaraganya muri Canada.
Umuvugizi wa Delta yavuze ko nta mpamvu yihishe inyuma y’amafaranga bagiye gutanga kandi ko atazabangamira uburenganzira bw’abakiliya.
Umunyamategeko w’abari mu ndege, Vincent Genova, yavuze ko hari abakiliya be bakomeretse ndetse bakeneye kwitabwaho, agaragaza ko yizeye ko ikibazo kizakemuka mu mahoro, anatangaza ko ibihumbi 30$ byatanzwe ari ibyo kunganira abafite ibibazo by’amafaranga ariko ko azakurwa mu ndishyi abo bagenzi bashobora kuzaregera.
Mu 2013 na bwo Asiana Airlines yo muri Koreya y’Epfo yishyuye abagenzi ibihumbi 10$ nyuma yo gukorera impanuka i San Francisco muri Leta ya California.
Umwaka ushize Alaska Airlines ibarizwa i Seattle muri Leta ya Washington yishyuye abagenzi ibihumbi 15$ nyuma y’ikibazo indege yayo yagize mbere yo guhaguruka i Portland muri Leta ya Oregon.
Itsinda ry’abakozi bari mu ndege bashimiwe ko bageregeje uko bashoboye bagakura abagenzi mu ndege ikimara kugwa bigatuma nta muntu n’umwe wapfiriyemo uretse abajyanywe kwa muganga 21 ndetse na bo bose baratashye nk’uko iyi sosiyete yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!