00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri murwanyi wa Hamas, ni umupfu - Netanyahu

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 October 2023 saa 09:34
Yasuwe :

Mu nama ya mbere ya guverinoma y’ibihe bidasanzwe ya Israel, yabaye kuri uyu wa gatatu ku ya 11 Ukwakira 2023, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko “buri murwanyi wese wa Hamas ni umupfu”.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari muyi iri guverinoma barimo Benny Gantz, wavuze ko “ubu ari gihe cy’intambara”.

Ni guverinoma yashyizweho ihuriyemo abagize ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na ryo bagamije guhuriza hamwe imbaraga mu ntambara bahangamyemo n’Umutwe wa Hamas.

Yashyizwemo kandi umuhanga mu bya gisirikare, Gadi Eisenkot, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Israel, kuva mu 2015 kugeza mu 2019.

Benny Gantz, yatangaje ko iyi guverinoma nshya yashinzwe “yunze ubumwe” kandi ko yiteguye “gukuraho burundu Umutwe wa Hamas ku Isi.”

Iyi guverinoma ishyizweho nyuma y’uko benshi mu bahoze mu gisirikare basabye kujya ku rugamba kurwanira igihugu cyabo.

Ishyirwaho ry’iyi guverinoma ryakiriwe neza n’abaminisitiri batandukanye barimo Itamar Ben Gvir, ushinzwe umutekano w’igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter] yagize ati “Twishimiye ubu bumwe, ubu tugomba gutsinda.”

Kugeza ubu iyi ntambara igihe kumara hafi icyumweru. Umubare w’abapfuye muri Israel umaze kugera ku 1.200 mu gihe abarenga 1.100 ari bo bamaze guhitanwa n’ibitero by’indege z’intambara za Israel muri Gaza.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko buri murwanyi wese wa Hamas ari umupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages