Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari muyi iri guverinoma barimo Benny Gantz, wavuze ko “ubu ari gihe cy’intambara”.
Ni guverinoma yashyizweho ihuriyemo abagize ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na ryo bagamije guhuriza hamwe imbaraga mu ntambara bahangamyemo n’Umutwe wa Hamas.
Yashyizwemo kandi umuhanga mu bya gisirikare, Gadi Eisenkot, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Israel, kuva mu 2015 kugeza mu 2019.
Benny Gantz, yatangaje ko iyi guverinoma nshya yashinzwe “yunze ubumwe” kandi ko yiteguye “gukuraho burundu Umutwe wa Hamas ku Isi.”
Iyi guverinoma ishyizweho nyuma y’uko benshi mu bahoze mu gisirikare basabye kujya ku rugamba kurwanira igihugu cyabo.
Ishyirwaho ry’iyi guverinoma ryakiriwe neza n’abaminisitiri batandukanye barimo Itamar Ben Gvir, ushinzwe umutekano w’igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter] yagize ati “Twishimiye ubu bumwe, ubu tugomba gutsinda.”
Kugeza ubu iyi ntambara igihe kumara hafi icyumweru. Umubare w’abapfuye muri Israel umaze kugera ku 1.200 mu gihe abarenga 1.100 ari bo bamaze guhitanwa n’ibitero by’indege z’intambara za Israel muri Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!