Iyi gahunda iri mu murongo mugari w’u Bushinwa, aho bwafashe ingamba yo guhangana n’ikibazo cy’igabanyuka ry’abaturage binyuze mu kongera imbyaro.
Imibare igaragaza ko Abashinwa bamaze hafi imyaka irindwi yikurikiranya kugeza mu 2024 bagabanyuka, bikagirwamo uruhare n’abana bake bavuka, abari kujya mu za bukuru n’ubukungu rimwe na rimwe bujegajega.
U Bushinwa bwahagurukiye iki kibazo bufata ingamba nko kugabanya imisoro, kongera ibiruhuko bihabwa ababyeyi, kwita ku bana n’ibindi.
Gahunda nshya izatangira muri uyu mwaka ndetse biteganyijwe ko imiryango ingana na miliyoni 20 izajya ifashwa buri mwaka.
Aya mafaranga azajya akurirwaho imisoro ndetse ntabwo azajya ashingirwaho mu gihe harebwa ibyo imiryango yinjiza igiye gufashwa.
U Bushinwa bwatangiye koroshya gahunda yo kuboneza urubyaro yari imaze igihe kirekire. Mu 2015 ni bwo bwahagaritse gahunda yo kubyara umwana umwe, ubu umuryango wemerewe batatu.
Nubwo mu 2024 havutse abara miliyoni 9,5, bigafatwa nk’intambwe nziza, baracyari bake kuko ari kimwe cya kabiri ugereranyije n’abari bavutse mu 2017.
Nubwo Abashinwa bashyiriweho gahunda zibashishikariza kubyara cyane ariko ntabwo bo barabishishikarira bijyanye n’ibiciro birimo iby’amacumbi biri hejuru, uburezi buhenze, icyizere gike cyo kuguma mu kazi n’amasaha menshi y’umurimo.
Kugeza ubu u Bushinwa bufite abaturage miliyari 1,4, ibibugira igihugu cya kabiri gifite abaturage benshi ku Isi nyuma y’u Buhinde bufite miliyari 1,46.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!