Iyi mitwe ishamikiye kuri ISIS (Islamic State) ndetse na Al-Qaeda imaze imyaka itanu yica abaturage ikanabahohotera ndetse ibitero byayo byatumye abarenga miliyoni bava mu byabo muri iki gihugu.
Imyigaragambyo karundura y’abaturage imaze iminsi muri Burkina Faso, yakongejwe n’igitero iyi mitwe iherutse kugaba ku baturage mu Ugushyingo 2021 kigahitana abapolisi 49 ndetse n’abasivile bane, aho benshi biraye mu mihanda basaba ko Perezida Kaboré yegura.
Mu gukemura iki kibazo, Kaboré yahise akora amavugurura mu buyobozi bwa gisirikare ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021 ibiro bye byatangaje ko yakiriye ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe Dabire.
Amategeko yo muri Burkina Faso avuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye na guverinoma yose ihita yegura hakajyaho guverinoma nshya ariko ivuye ku mirimo igakomeza kuyifasha kugeza igihe abashya bamenyereye akazi.
Abinyujijie kuri Facebook, Dabire yasabye abaturage gukomeza gushyigikira perezida w’iki gihugu na guverinoma nshya igiye kujyaho, kuko ubumwe ari bwo buzatuma Burkina Faso ibasha guhangana n’ibibazo ifite.


Ibitekerezo 0