Nyuma y’aho amwe mu mashyirahamwe akora isuku ahagaritswe mu gihugu cy’u Burundi, mu nkengero z’Umujyi wa Bujumbura, haravugwa indwara ya Kolera, kuva mu byumweru bitatu bishize.
Afriquinfos dukesha iyi nkuru ivuga ko uduce twa Kamenge, Musaga, Kinama, Kanyosha ari two twakozweho n’iyi ndwara.
Abafite iby’ubuzima mu nshingano zabo batangaza ko ibirundo by’imyanda usanga ahahurira abantu benshi nko ku masoko, imiryango myinshi itagira amazi, itagira imisarani ari bimwe mu ntandaro z’iyi ndwara.
Kimwe mu bishobora gutuma iki kibazo gihindura isura ni uko mu mashyirahamwe 20 yari ashinzwe isuku y’umujyi, 18 yahagaritswe mu byumweru bitatu bishize, bikaba bituma usanga ibirundo by’imyanda hirya no hino.
Iyi ndwara kandi igaragara mu Majyaruguru y’u Burundi, mu Ntara ya Kibitoki, aho ubuyobozi bw’inzego za Leta buvuga ko impamvu y’iyi ndwara ari ibura ry’amazi n’isuku nke mu miryango.
Korela ni indwara iterwa n’isuku nke, irandura kandi irica.



















TANGA IGITEKEREZO