Bush wabaye Perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyari aherutse kugaragara mu ruhando rwa Politiki, gusa muri iyi minsi yongeye kugaragara mu itangazamakuru kuko ari kwamamaza igitabo cye gishya "Portraits of Courage,"kizajya hanze mu minsi iri imbere kigaragaza ibishushanyo bye by’abahoze ari abasirikare.
Uyu mugabo yatangaje uburyo umugore wa Obama ari umuntu wumva neza ibyiyumviro bye ari nayo mpamvu ngo amwishimira bitewe n’uko yita ku bantu.
Aganira n’Ikinyamakuru People Magazine yagize ati “Ubwo namubonaga, cyari ikimenyetso nyakuri cy’ibyiyumvo byanjye” aha yasobanuraga uko byagenze ku munsi wa mbere amubona.
Yavuze ko umugore wa Obama ari urugero rw’umuntu ukunda ibyiyumviro bye ndetse ko iyo abonye umuntu umeze atyo, nta kabuza nawe ahita amukunda.
Amafoto ya Bush na Michelle Obama mu bihe bitandukanye



















TANGA IGITEKEREZO