Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Ibiro by’Umwami w’u Bwongereza, Buckingham Palace, byemeje ko Umwami Charles III na Camilla bakiriye uyu muryango mu rugo rwabo mu masaha ya nyuma ya Saa Sita.

Buckingham Palace yavuze ko uyu muryango wakiriwe mu rugo rwihariye rw’Umwami Charles III ruherereye i Gloucestershire ndetse uku guhura ari “igikorwa cy’umuryango cyihariye.”

Ni ubwa mbere Umwami Charles III abonye abuzukuru be Archie w’imyaka irindwi na Lilibet w’imyaka itanu, nyuma y’imyaka irenga ine.

Igikomangoma Harry na Meghan ntibari bagasubiye mu Bwongereza bari kumwe kuva mu 2022, ubwo bitabiraga umuhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II.

Igikomangoma Harry yitabiriye ibikorwa bitandukanye mu Bwongereza muri iki cyumweru, ariko ku wa Kane byemejwe ko Meghan n’abana babo bombi batazamuherekeza mu bikorwa rusange mu minsi ibiri ya nyuma y’uruzinduko rwabo.

Ntabwo haramenyekana aho uyu muryango uri kuba mu gihe uri mu Bwongereza.

Iyi nama ifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzahura umubano w’uyu muryango wari umaze igihe warangiritse kuva Igikomangoma Harry na Meghan bahagarika inshingano zabo nk’abagize umuryango w’ibwami ndetse bakava mu Bwongereza mu 2020.

Amakuru ava mu bantu begereye uyu muryango avuga ko umubyeyi n’umuhungu we bifuzaga kubonana muri iki cyumweru, ndetse ko Umwami Charles III yari ashishikajwe no kubona abuzukuru be bombi.

Mu gihe Igikomangoma Harry n’umuryango we bari mu Bwongereza, mukuru we, Igikomangoma William, yari mu mukino wa polo wateguwe mu rwego rwo gukusanya inkunga, wabereye i Windsor.

Umubano w’aba bavandimwe ukomeje kuba mubi, kandi nta gahunda William afite yo kubonana na Harry.

Bwa mbere Igikomangoma Harry yasubiye mu Bwongereza ari kumwe n’abana be
Bwa mbere Igikomangoma Harry yasubiye mu Bwongereza ari kumwe n’abana be