Mu rwandiko rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza rwashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi , akaba na Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Samantha Power, afatanyije na Perezida w’inteko rusange ya Loni, Mogens Lykketoft, basabye ibihugu by’ibinyamuryango bya Loni gutanga abakandida.

Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya mbere aho Umuryango w’Abibumbye wandikiye ibihugu by’Ibinyamuryango ibisaba gutanga umukandida ku mwanya nk’uyu.

Ubusanzwe guhitamo umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye byakorwaga n’ibihugu bitanu by’ibihangange bigize akanama gashinzwe umutekano ku isi harimo u Bwongereza,u Bushinwa,u Bufaransa,u Burusiya ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ibanga rikomeye.

Gusa, imyanzuro yo muri Nzeri yemeje ko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ashyirwaho mu bwisanzure ibihugu bikabigiramo uruhare kandi hagendewe ku bunararibonye,ubushishozi mu miyoborere,dipolomasi n’ibindi umukandida yagaragaje.

Abakandida nibamenyekana bazahita batangazwa mu gihe kitavuzwe,maze muri Nzeri mu mwaka wa 2016,Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye itangire guhitamo uzayobora uyu muryango.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki y’isi batangiye kwemeza ko igihe gitahiwe gishobora kuba icy’umugore cyane ko muri iyi barurwa n’abagore bahawe ikaze. Ibi bikaba byaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’uyu muryango kuva washingwa mu mwaka wa 1945.

Umuryango w’Abibumbye uyoborwa hagendewe ku bice by’isi aho nyuma y’Umunyakoreya,Ban Ki Moon, ndetse waje asimbuye umunyafrica(Ghana),Koffi Annan,kuri ubu hatahiwe igice cy’Uburayi bw’u Burasirazuba n’igihugu cy’u Burusiya kirimo ndetse cyakunze gutangaza ko gishaka gutanga umukandida.

Ban Ki-Moon yagiye ku buyobozi bwa Loni muri 2007 asimbuye Koffi Anan wari wasimbuye Umunyamisiri Boutros Boutros Ghali.

Kuva mu 1945, Loni imaze kuyoborwa n’abagabo bakomoka muri Norvège, Suède, Burma (Myanmar), Australia, Peru, Egypte, Ghana na Koreya y’Epfo.

Koffi Annan ukomoka muri Ghana niwe wasimbuwe na Ban Ki Moon
Koffi Annan ukomoka muri Ghana niwe wasimbuwe na Ban Ki Moon

[email protected]