00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka umugore yagizwe umuyobozi ushinzwe itumanaho i Vatican

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 2 June 2026 saa 05:28
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yahaye Maria Montserrat Alvarado inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe itumanaho i Vatican, aba umugore wa mbere uzihawe mu mateka w’iyi leta.

Maria Montserrat Alvarado yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru n’ushinzwe Ibikorwa mu Kinyamakuru gikorera i Vatican cya EWTN News (⁠Eternal Word Television Network), kuva mu 2023.

Ni umwanya yasimbuyemo Paolo Ruffini wari usanzwe ari Umuyobozi w’Itumanaho i Vatican kuva mu 2018. Uyu mugabo ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Maria Montserrat Alvarado ukomoka muri Mexique azatangira inshingano nshya mu Ugushyingo 2026. Azaba ashinzwe gucunga ibitangazamakuru bya Vatican n’ibiro byayo bishinzwe itangazamakuru.

EWTN News Maria Montserrat Alvarado yayoboraga yashinzwe n’Umubikira witwa Angelica mu 1981, iza gukura, ivamo ibigo bitangaza amakuru mu buryo butandukanye nka radio, ikinyamakuru cyandika, ikigo gicapa ibitabo n’ibindi.

Maria Montserrat Alvarado ni we mugore wa mbere ugiye kuyobora Ishami rishinzwe Itumanaho i Vatican

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages