Perezida mushya wa Zambia uherutse gutorwa Edgar Lungu yagize Visi Perezida Inonge Wina, umugore wa mbere ushyizwe kuri uwo mwanya mu mateka y’iki gihugu.
Kugira Wina Visi Perezida byagaragaye nk’ikimenyetso cy’ubumwe mu kuzana n’abo mu Burengerazuba bwa Zambia batiyumvaga mu butegetsi. Muri icyo gice akaba ari ho uyu mugore akomoka.
Inonge Wina wavutse mu 1941 yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umwana, akaba abaye umugore wa mbere ugeze ku mwanya ukomeye mu mateka ya Zambia.
Perezida Edgar Lungu wavutse mu 1956, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu arahira kuwa 25 Mutarama 2015.
Perezida Lungu yatangaje guverinoma ye kuri uyu wa mbere, itagaragaramo Guy Scott, wayoboraga Zambiya mu nzibacyuho kuva mu Kwakira 2014 ubwo uwari Perezida Michael Sata yari amaze gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO