Metreweli winjiye muri Serivisi y’Ubutasi mu 1999, azaba umuyobozi wa 18 w’uru rwego, asimbure Sir Richard Moore. Azatangira inshingano mu mpera z’uyu mwaka.
Kuri ubu, ayoboye ishami rishinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya muri uru rwego, akaba yavuze ko “yishimiye kandi atewe ishema” no kuba yarahawe inshingano zo kuruyobora.
Minisitiri w’Intebe, Sir Keir Starmer, yavuze ko kuba uyu mugore yahawe izi nshingano ari “amateka” cyane cyane “mu gihe imirimo y’inzego z’ubutasi ikenewe kurusha ikindi gihe cyose.”
MI6 ifite inshingano zo gukusanya amakuru y’ubutasi hanze y’u Bwongereza hagamijwe kongera umutekano w’igihugu. Intego nyamukuru zayo ni ukurwanya iterabwoba, kurwanya ibikorwa by’ibihugu bifite imigambi mibi no kongerera ingufu umutekano w’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa MI6, uhabwa izina rya "C", ni we muntu rukumbi utangazwa mu ruhame nk’umukozi w’uru rwego.
Metreweli w’imyaka 47, ubu ni Umuyobozi Mukuru w’ishami rizwi nka "Q" – rishinzwe ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!