Icyo gisasu cyarashwe mu kirere mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, aho cyabanje kuzamuka ibirometero 2000 mu kirere mbere yo kugwa mu nyanja, mu mazi abarizwa ku Buyapani.
Bivugwa ko icyo gisasu cyagiye igihe cy’iminota 30 mbere yo kugwa mu mazi.
Koreya y’Epfo, u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganye igeragezwa ry’icyo gisasu, bivuga ko ari ubushotoranyi.
Ni igisasu cya karindwi Koreya ya Ruguru igerageje muri uku kwezi.
Ubusanzwe Loni n’ibindi bihugu birimo Amerika byafatiye Koreya ya Ruguru ibihano birimo no kutegerageza ibisasu kirimbuzi, icyakora inshuro nyinshi iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya kijya kibirengaho.
Perezida Kim Jong Un yatangaje ko agomba gukora igishoboka cyose igihugu cye kikagira ubwirinzi buhambaye.
Abasesenguzi bavuze ko hejuru yo kubaka ubwirinzi bwa gisirikare, Kom Jong Un yaba yagerageje icyo gisasu kugira ngo agarure Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku meza y’ibiganiro, byari byaratangiwe ku butegetsi bwa Donald Trump.
Bivugwa ko ubwoko bw’igisasu cyageragejwe kuri iki cyumweru, ari Hwasong-12. Ubu ni ubwoko bw’ibisasu binini iki gihugu kigeze kugerageza mu 2017.


Ibitekerezo 0