Uyu mugore w’imyaka 49 yari asanzwe akuriye ishami ry’iperereza mu gace ka Nassau muri uyu Mujyi. Yahawe inshingano nshya na Meya wa New York, Eric Adams nawe wabaye umwirabura wa Kabiri uyoboye uyu mujyi.

Adams uzarahira muri Mutarama 2022 yavuze ko Sewell ari umwe mu bantu bafite inararibonye rihambaye mu kurwanya ibyaha ndetse akaba n’umuhanga mu byo akora ku buryo azafasha abaturage ba New York kugira umutekano.

Sewell ategerejweho kugarura icyizere cya polisi mu baturage ba New York kuko yagiye ishinjwa guhohotera abaturage, ivanguraruhu, ruswa ndetse n’ibindi.

Azaba akuriye abapolisi 36 000, aho agomba kubashyira ku murongo ku buryo agarura umutekano muri uyu mujyi ukunda kurangwamo ibyaha byinshi.

Keechant Sewell abaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Polisi yo muri New York
Keechant Sewell abaye umugore wa mbere ugiye kuyobora Polisi yo muri New York