00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Suriname igiye kuyoborwa n’umugore

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 7 July 2025 saa 02:34
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Suriname yatoye Jennifer Simons nka Perezida w’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo, biba ubwa mbere kiyobowe n’umugore.

Byemejwe mu nteko yateranye ku wa 6 Nyakanga 2025. Simons yanabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Mu matora y’abadepite yo ku wa 25 Gicurasi 2025, ishyaka rya Simons, National Democratic Party (NDP) ryabonye imyanya 18 mu Nteko, mu gihe irya Perezida Chan Santokhi ucyuye igihe rizwi nka Progressive Reform Party (PRP), ryabonye imyanya 17. Andi mashyaka mato yatsindiye imyanya 16.

Nyuma Ishyaka rya NDP rya Simons n’irya PRP rya Santokhi ryemeranyije gufatanya maze bashyigikira Simons nka perezida mushya.

Akimara gutorwa Simons w’imyaka 71 yagize ati: “Ngiye gukora nshyizeho umwete n’ubwenge bwanjye bwose kugira ngo iterambere rigere kuri bose.”

Mu byo azaha agaciro Simons yavuze ko birimo guteza imbere urubyiruko n’abaturage batabonye amahirwe ahagije yo kwiteza imbere.

Ati “Ndabizi neza ko inshingano zanjye ari nyinshi, kandi zirushaho kuremera kuko ndi umugore wa mbere ugeze kuri uru rwego. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi ariko ndabashimiye, reka tujye gukorera Igihugu.”

Santokhi w’imyaka 66 ucyuye igihe, yanenzwe cyane ku kutita ku baturage babayeho mu buzima bubi.

Icyakora yashimiye umusimbuye agaragaza ko nubwo hari aho atubahirije inshingano, ariko azibukirwa ku muhati we mu guteza imbere Suriname.

Yemeje ko azakomeza gukorera igihugu mu buryo butandikanye na cyane ko agifite inshingano zo kuba umudepite.

Biteganyijwe ko Simons azarahira ku wa 16 Nyakanga 2025, aherekejwe na Gregory Rusland uzaba Visi Perezida.

Suriname yigobotoye ingoyi y’Abaholandi mu 1975. Ni gikize ku mutungo kamere uturuka mu nyanja.

Imwe mu mishinga yitezweho guteza imbere iki gihugu irimo uzwi nka Gran Morgu. Ni umushinga witezweho gutangira umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli guhera mu 2028. Uzajya utanga hafi utugunguru 220.000 twa peteroli ku munsi.

Jennifer Simons abaye umugore wa mbere ugiye kuyobota Suriname

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages