Ni we Minisitiri w’Intebe wa mbere u Butaliyani bugiye kugira ugendera ku mahame akaze ya kera ndetse no guharanira inyungu bwite z’igihugu, nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.
Brothers of Italy ni ishyaka rishyira imbere inyungu z’Abataliyani mbere na mbere kurusha ubufatanye n’ibindi bihugu.
Ishyaka rya Meloni niryo riri imbere mu majwi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko aho rifite 26%, bikariha ububasha bwo gushyiraho Guverinoma nshya no kuyiyobora.
Kuri iki Cyumweru nyuma yo kubona ko ibyavuye mu matora biha ishyaka rye amahirwe, Meloni yashimiye Abataliyani, avuga ko Guverinoma ye izakorera bose.
Ishyaka rya Meloni ryari ryifatanyije n’andi mashyaka azwiho ubuhezanguni nka Forza Italia na League.
Mu matora aheruka mu myaka ine ishize, ishyaka Brothers of Italy ryari ryagize amajwi 4% ariko ryakomeje kugira abarishyigikiye benshi nyuma y’ibibazo Guverinoma y’Ubumwe yari yashinzweho yahuye nabyo..
Byatumye ishwanyuka muri Nyakanga uyu mwaka. Muri icyo gihe cyose, ishyaka Brothers of Italy ryanze kwihuza n’iyi Guverinoma, ibintu byaryongereye amahirwe.
Nubwo Meloni yakunze kwigaragaza nk’udafite aho abogamiye kandi utarajwe ishinga n’iterambere rya bose, ishyaka rye ni rimwe mu mashyaka amaze igihe mu buhezanguni bwo kugendera ku mahame ya kera n’ubwikubire dore ko rifite imizi mu butegetsi bwa Benito Mussolini wayoboye u Butaliyani mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.
Bimwe mu byo ishyaka rye ryagaragaje rishyize imbere ni uguhana bihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina, guteza imbere umuryango gakondo, gucungira hafi abahezanguni bagendera ku mahame y’idini ya Islam, kurwanya abimukira, kwirinda gutagaguza amafaranga ya Leta mu bigo by’imari mpuzamahanga no guca ukubiri n’imikorere mibi y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!