Mu 2025, igurishwa ry'imodoka n'ibindi byuma byazo by'i Burayi mu Bushinwa ryagabanyutse ku rugero rwa 34%, mu gihe imodoka zo mu Bushinwa zitumizwa kuri uyu mugabane ziyongereyeho 8% zigera ku gaciro ka miliyari 22 z'Amayero.

Ibi byatumye ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo u Burayi bwohereza mu mahanga n’ibyo bugurayo cyanganaga na miliyari 23 z'Amayero mu 2019 kigabanyuka. Mu 2025 agaciro k’ibyo u Burayi bukura mu mahanga karutagaho miliyoni 6 z’Amayero ugereranyije n’agaciro k’ibyo bwoherezayo.

U Budage nicyo gihugu kibasiwe cyane kurusha ibindi. Isoko ry’imodoka z’iki gihugu mu Bushinwa ubu riza ku mwanya wa gatandatu mu bunini, aho n’igurishwa ry'imodoka z’inganda nka Volkswagen, BMW na Mercedes-Benz ryagabanyutse hafi kimwe cya kabiri.

Urwo rw’inganda z'imodoka mu Budage rwatakaje imirimo igera ku bihumbi 50 mu mwaka umwe gusa, bituma umubare w'abakozi ugera ku bihumbi 725, abakozi bake uru rwego rugize mu myaka 14.

Iri hungabana ry’isoko ry’imodoka z’u Burayi, ahanini rishingiye ku kuba igurishwa ry'imodoka zikoresha amashanyarazi rigenda gake cyane ku buryo kubyara inyungu hashingiye ku ishoramari ryakozwe bikigoye.

Ibi biri gutuma inganda nyinshi zikora imodoka zisubira ku gukora izikoresha lisansi nubwo hari itegeko rihagarika ikoreshwa ry’izi modoka rizatangira kubahirizwa mu 2035.

Ku rundi ruhande inganda zo mu Bushinwa nka BYD ziri kwaguka cyane.

Uruganda rwa BYD ruzatangira gukorera imodoka muri Hongrie mu gice cya kabiri cya 2026.

Nubwo hari imisoro ya 17% ku modoka zituruka hanze y’u Burayi, uruganda rwa BYD rwagurishije imodoka ibihumbi 51 mu Bwongereza mu 2025 rwiharira 6% by'isoko ryaho.

Muri Espagne n’u Butaliyani rwahagurishije imodoka ibihumbi 25 muri buri gihugu.

BYD ikomeje kwigarurira isoko ry’imodoka i Burayi
BYD ikomeje kwigarurira isoko ry’imodoka i Burayi