00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere, Umwami Charles yahuye n’abuzukuru be

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 July 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla bahuye na Prince Harry, umugore we Meghan Markle, n’abana babo babiri, Archie na Lilibet.

Ni ku nshuro ya mbere Charles ahuye n’abuzukuru be, Archie w’imyaka irindwi na Lilibet w’imyaka itanu, kuva mu 2022. Amakuru yatanzwe n’Ibwami avuga ko uwo mubonano wari uw’umuryango wihariye, bityo nta mafoto, amashusho cyangwa andi makuru arambuye bizashyirwa hanze.

Harry na Meghan bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020, nyuma yo kureka inshingano zabo nk’abagize umuryango w’Ibwami. Kuva icyo gihe, umubano wa Harry na se, ndetse na mukuru we Prince William, wakomeje kuzamo agatotsi, ahanini bitewe n’igitabo Spare Harry yasohoye mu 2023, agaragazamo byinshi ku buzima bwe mu muryango w’Ibwami.

Uyu muhuro ubaye mu gihe Charles w’imyaka 77 ari kwivuza kanseri. Harry yari aherutse kuvuga ko yifuza kwiyunga n’umuryango we kuko atazi igihe se asigaje.

Ni ubwa mbere Umwami Charles III ahuye n'abuzukuru be nyuma y'ibibazo yagiranye na Prince Harry
Harry na Meghan bafashe icyemezo cyo kuva ibwami, bajya kubaho mu buzima bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages