Iki gikorwa cyafashwe nk’igitero cy’iterabwoba cyabaye ku wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, ubwo abantu benshi bari bateraniye muri Leta ya Louisiana, mu gace ka New Orleans, mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.
Uyu mugabo wari mu modoka yayiyoboye muri iki kivunge cy’abantu, 15 barapfa abandi barakomereka.
Shamsud-Din Jabbar yaje kuraswa n’abagize inzego z’umutekano nyuma yo kugerageza kubarwanya.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Amerika yavuze ko Shamsud-Din Jabbar yahoze mu ngabo z’iki gihugu.
Uyu mugabo kandi ni umwe mu basirikare ba Amerika boherejwe muri Afghanistan kuva muri Gashyantare 2009 kugeza Mutarama 2010.
Mu 2015 nibwo yavuye mu gisirikare mu buryo bahoraho, ajya mu mutwe w’Inkeragutabara, nawo yaje kuvamo mu 2020.
Amaze kuva mu gisirikare yakomeje ubuzima aho yagiye mu bucuruzi butandukanye harimo gucuruza imitungo itimukanwa n’ibindi.
Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI), rwavuze ko nyuma y’impanuka basatse muri iyo modoka yari atwaye basangamo ibendera ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (Is).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!