Djokovic afite imigabane ingana na 80 % mu kigo QuantBioRes cyo muri Denmark gikora imiti. Iki kigo kiri mu bushakashatsi ku miti ishobora gutuma Covi-19 itinjira mu turemangingo tw’umuntu.
Hari bamwe batangiye kubihuza no kuba Djokovic yaranze kwikingiza Covid-19, bigakekwa ko yaba ategereje ko imiti yakorewe mu kigo afitemo imigabane ijya ku isoko.
Imiti ya Covid-19 iri kugeragezwa na QuantBioRes, byitezwe ko mu minsi ya vuba izaba iri mu igeragezwa mu Bwongereza, nk'uko Reuters yabitangaje.
Umuyobozi w’ikigo QuantBioRes, Ivan Loncarevic, yatangaje ko Djokovic yakiguze muri Kamena 2020, gusa ntiyashyize hanze amafaranga yashoyemo.
Muri icyo kigo, Djokovic afitemo imigabane ingana na 40.8%, umugore we Jelena akagira 39.2%.
Djokovic ukomoka muri Serbia, afite ibikombe bikuru 20 muri Tennis. Yateje impaka mu minsi ishize ubwo yafataga icyemezo cyo kutikingiza bikamuviramo gusohorwa muri Australia ntabashe kwitabira irushanwa rikuru ryaho.





Ibitekerezo 0