00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byatangaje benshi kubona abanzi Obama na Castro bahana umukono

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 December 2013 saa 10:49
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama na Raul Castro wa Cuba batangaje abantu ubwo bahanaga umukono bahuriye muri Afurika y’Epfo gufatanya n’abandi bayobozi baje gufata mu mugongo abaturage b’iki gihugu babuze umukambwe Nelson Mandela.
Ubusanzwe Amerika na Cuba bizwi nk’ibihugu by’abanzi bakomeye. Gusa kuri uyu wa kabiri Perezida Obama yasuhuje abaperezida bari muri Afurika y’Epfo barimo Raul Castro wa Cuba idacan uwaka na Amerika, aho ndetse iki gihugu kimaze imyaka 10 (…)

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama na Raul Castro wa Cuba batangaje abantu ubwo bahanaga umukono bahuriye muri Afurika y’Epfo gufatanya n’abandi bayobozi baje gufata mu mugongo abaturage b’iki gihugu babuze umukambwe Nelson Mandela.

Obama na Castro bahujwe no gusezera kuri Mandela

Ubusanzwe Amerika na Cuba bizwi nk’ibihugu by’abanzi bakomeye. Gusa kuri uyu wa kabiri Perezida Obama yasuhuje abaperezida bari muri Afurika y’Epfo barimo Raul Castro wa Cuba idacan uwaka na Amerika, aho ndetse iki gihugu kimaze imyaka 10 cyarafatiye ibihano Cuba. Ibi ntibyabujije ko bazunguzanya ibiganza bakanaseka.

Reteurs, ibiro ntaramuakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru, bivuga ko Obama ari muri Afurika y’Epfo yavuze ko Mandela yari umucunguzi udasanzwe wo mu kinyejana cya 20 (Mandela était le dernier grand libérateur de l’ 20e siècle).

Jesús Arboleya, umwanditsi ukomoka muri Cuba akaba n’umwe mu bakunze gutanga ibitekerezo kuri politiki, yavuze ko uku gusuhuzanya atari ibigwiririye aba baperezida nubwo kubikora atari ibintu bitangaje ahubwo ari ibintu byoroshye.
Aha ngo asanga Perezida Castro ashobora kumvikana na Amerika mu kunoza umubano umaze imyaka 10 ibihugu byombi bidacana uwaka.

Uyu mwanditsi yakomeje yerakana amagambo yavuzwe na Obama mu kwezi gushize ubwo yari i Miami akavuga ko bagomba kuvugurura politiki hagati y’ibihugu byombi, ko Amerika ishishikajwe no kugira icyo ihindura kuri Cuba.

Arboleya yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi 10 iri jambo rimaze kuvugwa umunyamabanga wa leta muri Amerika John Kerry na we yavuze ko Amerika igomba kuvugurura politiki yayo na Cuba.

Ikindi kigaragaza ko iyi politiki irimo kuvugururwa ni uko uruhushya rw’inzira (visa) rwahabwaga Abanya Cuba bagiye gusura Amerika rwamaraga amezi atandatu none rukaba rwarashyizwe ku myaka itanu.

Ikindi ni uko havuzwe gusubizaho ibindi bikorwa bitandukanye ibihugu byombi byahuriragaho byari byarahagaze muri 2009 ubwo Cuba yafungaga umukozi muri leta ya Amerika Alan Gross.

Urundi rugero ni uko muri iki cyumweru abanyeshuri bavuye muri Amerika basuye Cuba byerekana umubano hagati y’ibihugu byombi.

Arturo López-Levy, inzobere muri politiki akaba n’umwarimu wayo muri kaminuza ya Denver, yavuze ko nubwo abantu batagomba gukabya na nyuma y’urupfu rwe Mandela biragaragara ko yakomeje gushyigikira amahoro n’ubwiyunge hagati y’abayobozi n’abo bayobora.

Mu mwaka w’2000 abaperezida b’ibihugu byombi bigeze gusuhuzanya aho Bill
Clinton wa Amerika yasuhuzanyije na Fidel Castro mu nama ya Loni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages