Iyi Cathédrale iri mu zikuze ku Isi dore ko imaze imyaka 850, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu mwaka wa 2019.

Umuryango Friends of Notre Dame de Paris wita kuri iyo nyubako y’amateka, mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko ibikorwa byo gusana iyo nyubako birimbanyije.

Mu biri gukorwa harimo gukomeza inkingi zayo n’inkuta. General Jean-Louis Georgelin uyobora umuryango wagize uruhare mu gusana iyo Cathédrale, yagize ati “Turi kugerageza kuvugurura no kubaka ibice byibasiwe n’inkongi y’umuriro, ku buryo izongera gufungura amarembo ku bayisura mu 2024.”

Ubwo iyo nyubako yashyaga mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje ko igomba kubakwa mu myaka itanu ikaba yongeye gufungurwa.

Ntabwo n’ubu haramenyekana icyateye inkongi y’umuriro kuri iyi nyubako y’amateka, icyakora hari amakuru amwe yagiye hanze avuga ko ishobora kuba yaratewe n’umuntu wanywaga itabi cyangwa se ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Iyi Cathédrale izongera gufungura imiryango mu 2024 nyuma y'imyaka itanu ifashwe n'inkongi y'umuriro
Iyi Cathédrale izongera gufungura imiryango mu 2024 nyuma y'imyaka itanu ifashwe n'inkongi y'umuriro