Ekane w’imyaka 74, yafashwe ku wa 24 Ukwakira 2025, hamwe n’abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ashinjwa kugambanira Igihugu no kuyobora imyigaragambyo.

Nyuma y’urupfu rwe ku wa 1 Ukuboza 2025, Ishyaka rye MANIDEM, ryasohoye itangazo risaba ubutabera rivuga ko ubwo yari afunze, yari yarashyizwe mu kato, kandi atabonaga ibikoresho by’ubuvuzi nkenerwa, nk’uburyo bwo guhumeka neza ndetse no kubonana n’umuganga w’inzobere witaga ku burwayi bwe.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Iki ni icyaha cya leta, ubuvuzi budahwitse ku muyobozi waharaniye uburenganzira bwa muntu, ubutabera, ubusugire n’agaciro ka baturage ba Cameroon.”

Umwe mu bayobozi ba MANIDEM, Augusta Epanya, yavuze ko urupfu rwa Ekane bwari ubwicanyi bwa politiki, ndetse n’umwunganizi we mu mategeko, Emmanuel Simh, yavuze ko Ekane yari afite uburwayi bukomeye ariko atahawe ubuvuzi bukwiriye.

Leta ya Cameroun yahakanye ibyo kumwima ubuvuzi, ivuga ko Ekane yavurwaga n’abaganga b’ingabo ndetse n’inzobere zamwitagaho ubwo yari afunze.

Ministiri w’Itumanaho muri Cameroun, Rene Emmanuel Sadi, yavuze ko Guverinoma yifatanyije n’umuryango we mu kababaro, kandi Perezida Biya yategetse ko hakorwa iperereza ku ntandaro y’urupfu rwe.

Ibi byabaye mu gihe hari abashinja leta gucecekesha abatavuga rumwe na yo, nyuma yuko Perezida Paul Biya, atangajwe nk’uwatsinze amatora n’amajwi 53.66%. Amatora yavuzwemo ibibazo byinshi birimo kubuza bamwe mu batavuga rumwe na Leta kwiyamamaza.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, habaye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Igihugu. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi (Human Rights Watch) watangaje ko nibura abantu 55 bapfiriye mu mvururu zakurikiye amatora. Aho inzego z’umutekano zakoresheje ibyotsi biryana mu maso ndetse banarasa amasasu mu rwego rwo gutatanya abaturage bari bari mu mihanda.

Anicet Ekane, wayoboraga ishyaka ritavuga rumwe n'ububtegetsi bwa Cameroon yaguye mu maboko ya leta
Anicet Ekane, wayoboraga ishyaka ritavuga rumwe n'ububtegetsi bwa Cameroon yaguye mu maboko ya leta