Umwe mu batangabuhamya yabwiye Reuters ko abantu batatu bitwaje intwaro barashe mu musigiti wari uteraniyemo abagera kuri 40. Aya makuru yanahamijwe n’Umuyobozi w’umusigiti Mohamed Yangui, watangaje ko ibyabaye ari ubunyamaswa.
Yangui, utari muri ayo masengesho, yakomeje avuga ko yabimenye abonye telefoni mpuruza y’abari mu masengesho. Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse kuko bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Quebec.
Polisi yo mu mujyi wa Quebec yemeje ko amakuru ava mu nzego z’ubutasi yerekana ko kiriya gitero gishobora kuba ari icy’iterabwoba ndetse hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi ariko hataramenyekana neza imyirondoro yabo.
Minisitiri w’Intebe wa Canada,Justin Trudeau, yanditse kuri Twitter ko Canada ibabajwe n’abiciwe muri icyo gitero kandi azirikana abagizweho ingaruka nacyo.
Iki gitero kibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Trudeau atangaje ko ahaye ikaze abimukira bahejejwe na Perezida Trump mu iteka aheruka gusinya riheza abimukira bo mu bihugu birindwi by’Abayisilamu.
Quebec ni umujyi utuwe cyane n’abimukira bo muri Afurika y’Amajyaruguru. Muri Kamena 2016 umusigiti warashweho wari washyizweho umutwe w’ingurube mu marembo.



















TANGA IGITEKEREZO